Huye-Rwaniro: Barishimira uruhare rwa AMI mu kubafasha kubona serivisi nziza

Abaturage batuye mu Murenge wa Rwaniro, mu Kagari ka Shyunga baravuga ko bashima uruhare rwa Association Modeste et Innocent (AMI), igira mu kubasobanurira amategeko, no kubafasha kubona serivisi nziza hagamijwe kwimakaza imiyoborere myiza n'ubutabera bwifashisha inzira y'ubwumvikane hatisunzwe inkiko.
Ibi babigaragaje kuri uyu wa 03/9/2024 ubwo muri aka Kagari, AMI yahakoreraga ikiganiro cyatambutse live kuri Radiyo Huye, kibanze ku mitangire ya serivisi z'ubutabera, ubutaka, ubuhinzi n'ubworozi, n'irangamimerere.
Ni ikiganiro cyakorewe mu nteko y'abaturage kitabirirwa n'abayobozi batandukanye, barimo uwa MAJ mu Karere ka Huye, waganirije abaturage ku itegeko ry'abantu n'umuryango cyane cyane ku ngingo z'imicungire y'umutungo w'abashakanye, impano n'izungura.
Abaturage bibukijwe ko iyo hatanzwe serivisi zinoze kandi ku gihe, bikumira ibyaha birimo icya ruswa n'akarengane. Abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo bihabwa ibisubizo n'abayobozi, ibindi bihabwa umurongo bizakemurwamo.
Kamanzi Anicet umwe mu biki kiganiro, yagaragaje ko kwegerwa n'ubayobozi muri ubu buryo babyishimiye, kuko binabafasha kugira kugira uruhare mu bibakorerwa.
MUTAGANDA Fabien umukozi muri AMI ushinzwe ubuvugizi, yagaragaje ko iki kiganiro ku mitangire ya serivisi, cyatewe inkunga na 11.11.11 hagamijwe kwimakaza imiyoborere myiza n'imitangire ya serivisi inoze, asaba abaturage kurushaho gusobanukirwa amategeko n'ibisabwa ngo bahabwe serivisi runaka.
Buri mwaka AMI, ikora ibiganiro 2 nk'ibi kandi kuva yabitangira byagiye bitanga umusaruro. Muri 2024, byakorewe mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, n'uwa Munini mu Karere ka Nyaruguru.